Akamaro inkeri zifitiye umubiri w’umuntu

Inkeri(strawberry) ni urubuto rukomoka ku mugabane wa Asia aho bayita umwamikazi w’imbuto(queen of fruits) kubera akamaro kenshi igira ku buzima bw’umuntu.
Uru rubuto rufite umutobe mwinshi ndetse kinateye nk’umutima ntigikundirwa gusa uburyohe bwacyo ahubwo banayikundira ko ari urubuto rufite imbaraga.

soma akamaro inkeri zifitiye ubuzima:

Ifasha mu kugabanya amvuta ari mu mubiri:

Muri ruriya ruhu rw’umutukurw’inkeri harimo intungamubiri bita anthocianins igenzura gutwikwa kw’amavuta ari mu mubiri.Mu bushakashatsi bwakozwe umukumbi w’inyamaswa wagaburiwe indyo irimo amavuta menshi ariko inafite iyo ntungamubiri ya anthocianin. Izo nyamaswa zinjije ibiro 24 bicye ku byo izariye iyo ndyo itarimo anthocianin zinjije.bisobanura ko iyo anthocianin iasha mu kugabanya amavuta mu mubiri ikaba kandi isangwa mu nkeri.

Ifasha ubwonko bw’umuntu mu kwibuka:

Iyo anthocianin iba mu ruhu rw’umutuku rw’inkeri kandi ifasha mu kwibuka ijana ku ijana mu gihe kingana n’ibyumweru umunani.

Ifasha mu kirwanya no gukumira indwara y’umutima:

Intungamubiri zitwa flavonoids zifasha mu guha ibara n’impumuro inkeri zigabanya
ibyago by’umuntu byo kurwara indwara y’umutima.

Ifasha mu gukomeza amagufwa:

Inkeri zifite vitamineK n’ibinyabutabire potassium na magnesium bifasha mu kugira ubuzima bwiza bw’amagufwa.

Ifasha mu kurwanya kanseri y’umuhogo(oesophagus cancer):

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko wanitse inkeri zitoshye ku izuba ukazisya ifu izivamo ifasha mu kurwanya kanseri y’umuhogo w’umuntu.

Ifasha mu kurwanya gussaza vuba:

Inkeri zirimo intungamubiri yitwa Biotin ifasha mu gufasha umusatsi n’inzara(nails) bikomera. Yifitemo kandi intungamubiri ya anti-oxidant yo mu bwoko bwa ellagic acid zirinda ingirangingo zo mu ruhu bikarinda umuntu gusaza.

Ifasha mu kugabanya ibiro:

Ikinyabutabire basanze mu nkeri bita nitrate mu cyongereza bifasha mu gutemba kw’amaraso na oxygene mu mubiri ari nabyo bifasha mu kugabanya ibiro.

Izamura ubuzima bw’ijisho:

Kurya inkeri eshatu cyangwa izirenze kuri izo bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara y’amaso abantu bazi nk’igishaza itera ubuhumyi.