Akamaro gahebuje k’Indimu mubintu bitandukanye

Indimu ikungahaye kuri vitamine C ikaba ifite akamaro kanini karimo kurinda
uturemangingo (cellules) tw’umubiri w’umuntu.

Usibye vitamine C, indimu ikungahaye kandi mu ntungamubiri za potassium,
acide folique, calcium, thiamine, niacine, vitamine B6, phosphore, magnésium,
cuivre, riboflavine, acide pantothénique n’izindi.

Hamwe no kuba ifite intungamubiri zitandukanye, indimu ishobora kwifashishwa mu buzima busanzwe

Hari imimaro yashyizwe ahagaragara indimu ishobora kugufasha mu buzima bwawe bwa buri munsi.

1. Indimu ibuza ibiribwa bihase kugira ibara ryirabura, Iyo wahase imbuto zitandukanye nka Pomme, avoka, cyangwa se ibiribwa bisanzwe nk’ibirayi, amashu n’ibitoki, nyuma y’iminota mike bigenda bifata ibara ry’umukara.

Ibi biterwa n’uko umwuka uba wakoze akazi kawo ukabyara ingesi iyo uhuye n’ibigize izo mbuto n’ibiribwa kimwe k’uko iyo uhuriye n’amazi ku cyuma bigenda. Ubutaha nubihata uzabitonyangirizeho umutobe w’indimu ntibizasa umukara.

2. Indimu itera akanyamuneza Ubushakashatsi bwagaragaje ko zimwe mu ntungamubiri zigize ibishishwa by’indimu, zibasha gukorana n’amarangamutima y’umuntu bityo bikamutera akanyamuneza.

Uburyo bwiza bwo kugiramo akanyamuneza gaturutse ku ndimu ni ukuyinywa mu cyayi wayishyiranyemo n’ibishishwa byayo.

3. Indimu isibanganya inkovu Ahanini ni inkovu ziterwa n’uduheri. Indimu ibasha kwica udukoko (bacteries) dutera ibiheri ari natwo dutura ku ruhu tukazana inkovu.

Ushobora kwihanaguza umutobe w’indimu aho ufite inkovu cyangwa se ukawumena mu mazi uri bukarabe ahari ikibazo.

4. Indimu ihashya umwuka mubi w’ibirenge Nk’uko twabivuze haruguru, indimu
ibasha kwica udukoko dutera ibibazo bitandukanye ku mubiri w’umuntu.

Niba ufite ikibazo cyo guhumura nabi mu birenge, jya ufata santilitiro 6 z’amazi
ushyiremo umutobe w’indimu imwe nini uyakarabe ku birenge kandi ubikore buri munsi ku minsi ibarirwa ku byumweru bibiri (nibishira utarakira, uzakomeze)
uzaca ukubiri n’ikibazo cyari cyarakuzengereje.

5. Indimu isubiza ubushyashya salade yawe Reti (laitue), amashu, cyangwa se ibindi biribwa bifite amababi (cyane cyane ibyifashishywa mu gukora salade), iyo
byabitswe igihe muri firigo bitakaza amazi, bigasa n’ibyumagaye, byashaje
cyangwa se byanambye. Aha rero indimu ishobora kugufasha kubigarurira ububisi. Shyira amazi akonje mu gikoresho (igisorori, isafuriya) hanyuma uyavange n’indimu, rambikamo ya mababi yashaje wongere ubishyire
muri Firigo. Nyuma y’iminota mike ya mababi uzasanga ameze nk’uko wayahashye ari.

Aha kandi unayifashisha mu guhisha salade iyo ufashe umutobe w’indimu ugashyiramo umunyu ukawusuka muri Salade isimbura vinegre.

6. Ifu y’ibishiswa by’indimu yifashishwa cyane mu gukora Gato(gâteau) n’umutobe wayo.

7.ushobora kwifashisha igice cy’indimu mu gusukura bimwe mu bikoresho byo mu gikoni wica udukoko bactérie.

Indimu ikorwamo amavuta yo kwisiga kandi yifashishwa mu nganda zitandukanye zikora ibyo kurya n’ibyo kunywa kuko ivangwamo kugira ngo ifatanye

Indimu zigira amoko atandukanye

Tukwibutse byibuze kuyikoresha kabiri mu cyumweru bifasha umubiri wawe guhangana n’indwara.