Abantu 10 bashobora guhahira kuri internet bakabyungukiramo

U Rwanda ruza mu bihugu bya mbere muri Afurika mu kugira umubare munini w’abaturage bakoresha Internet aho mu mwaka ushize bari ku kigero cya 32%, umubare ugenda wiyongera uko iminsi igenda ihita biturutse ku kuba leta ikora ibishoboka ngo iyikwirakwize.

Ubu kandi ubwiyongere bw’umubare w’abahahira kuri internet nawo ugenda wiyongera bitewe nuko abantu begenda basobanukirwa, bigaterwa kandi nanone nagaciro baha igihe cyabo. kuko kugeza ubu abantu barenga 5000 batuye mumujyi wa Kigali bamaze guhahira kuri murukali.com iduka ricururiza kuri internet ibyo abantu bakenera mubuzima bwa buri munsi.

Nubwo ushobora kubona itandukaniro rito riri hagati y’ibiciro biri kuri internet nibiri ku isoko igihe wigirireyo ariko urebye neza uzasanga ridahwanye nibyo ushobora kunguka mugihe uhahiye kuri internet.

Hano turababwira abantu bashobora guhahira kuri internet bakabyungukiramo.{{}}


1. Abantu bakora mu bigo bya Leta cg by’abikorera

Abantu nkaba baba bafite akazi bakora kuva kuwa 1 kugeza kuwa 5 cg kuwa 6 akenshi baba bahuze cyane kubera akazi, usanga kandi baba bafite igihe gito kuburyo kubona umwanya wo kujya guhaha aba ari ikibazo kuribo nyamara bagomba kujyayo kuko hari ibyo bakenera kugirango babashe kubaho. aba kandi kuko baba bahembwa ku kwezi haruburyo baba baba bifuza gukoresha amafaranga neza kugirango hato atazajya arenza umushara ahembwa bityo bikaba byamutera ibibazo byo guhora mumadeni, guhahira kuri internet rero byabarinda kujya mumasoko hirya no hino bakaba banagura ibyo badafite muri gahunda cg ngo bagure ibintu byinshi bidakewe ngo nuko bagiye mu isoko bagasanga bigura amafaranga make.

2. Ababyeyi babyaye

ababyeyi nabo cyane cyane abamaze igihe gito babyaye ntibibashobokere gusiga uruhinja ngo babe bajya guhaha, nyamara hari byinshi bakenera byaba ibyabo kugiti cyabo cg iby’umwana wavutse ndetse n’ibyo murugo muri rusange, ugasanga kandi kuba batuma abakozi bo murugo bidahagije kuko usanga hari ibyo yifuza umukozi atazi cg atazi aho babigurira

3. Ababyeyi bashyingije

Mumuco nyarwanda mugihe cy’ubukwe habaho umuhango wo gutwikurura,
Akenshi usanga ababyeyi baba bafite ibintu byinshi bitandukanye baba bagomba kugurira umwana bashyingije ngo abitahane ,muribyo harimo nibyo bakoresha mubuzima bwaburimunsi , mugihe ubusanzwe haruwo babishingaga mugihe kitegurwa ry’ubukwe ngo abihahe rimwe na rimwe ugasanga haribyo yigiwe mugihe uhahiye kuri internet numugeni abasha kwibutsa icyo yifuza kandi bikaza uko abishaka ,Bibafasha kandi kuba bahaha batuje ntakavuyo Bibafasha kutagira nakimwe bibagirwa .

4. Urugo rushya

Aha iyo tuvuze urugo rushya uhite wumva urugo rw’abageni bagi shakana nabo guhahira kuri Internet bibagirira akamaro kuko akenshi ubusanga baba bakeneye kwitanananaho. nabo bahitamo guhaha bakoresheje internet kuko bibasanga murugo bityo bikabagabanyiriza imirimo

5. Ingaragu

Abasiribateri nabo rero guhahira kuri internet bibafitiye akamaro kuko akenshi usanga bataba bazi uko ibiciro bihagaze ku isoko rimwe na rimwe bagahendwa bitewe nuko batabasha gukurikirana iby’isoko cg bakabahangika bitewe nuko batamenyereye guhaha, birabafasha guhaha bakoresheje internet kuko izo ngorane ntaho bahurira nazo

6. Abanyamahanga

Umunyamahanga cg se umushyitsi mu gihugu nawe Guhahira kuri internet bimufitiye akamaro kuko iyo haribyo yakenera ariko akaba atazi aho yabisanga bikaba byamusaba kubwira umuntu kumuherekeza ngo ataza kuzimira nk umuntu utamenyereye ahantu, guhahira kuri internet rero nibwo buryo bwiza bwamufasha kubona ibyo yifuza ntampungenge, abayirinze kandi ko yahendwa kuko hari aho ajya kugura bamubona nk umunyamahanga bakamuhendera icyo kuko baba bizeye neza ko atamenyereye ibiciro.

7. Abayobozi

Abayobozi bakuru nubwo akenshi hari ababa bafite abashwinzwe kubahahira nabo harigihe bifuza kwihahira ibintu runaka ariko kuko aba atajya ahantu hahurira abantu benshi nko mu isoko murwego rwumutekano wabo guhahira kuri internet nibwo buryo bwiza bakoresha kugirango bahahe ibyo bifuza byose biboneka ku isoko. sibyizako bahora mu masoko ngobarahaha ubusanga nabamubonye bashobora kumubwira ibyakazi kandi mubyukuri Atari ngombwa guhaha bakoresheje internet

8. Ibyamamare

Ibyamamare / Abasitari ni abantu, abantu benshi baba bifuza kureba kubwizina baba barubatse iyo rero bahora kwisoko bituma agaciro karyazina kagabanuka kubera guhora barebwa nabantu benshi batandukanye ,guhaha bakoresheje internet bibafasha guhaha ibyo bifuza byose batagiye ahantu hatandukanye bahaha ibyo bashaka bikabageraho aho batuye.

10. Abifuza gutanga impano

Kubantu baba bifuza gutanga impano / guhemba cg se ukundi wabyita nabo guhahira kuri internet birabafasha kuko ashobora guhaha yibereye iwe akoresheje internet akaza kuvvuga ahantu yifuza ko bijya ndetse n isaha yifuza ko bigererayo bityo akaba akoze icyo yifuza kandi bitamugoye hano kandi bifitiye n’akamaro abantu bafite inshingano zo guhahira ababyeyi mugihe batabana nabo bageze muzabuku batakibasha kujya kwihahira, kuko ubahahira ibyo uhashye bakabijyana kubo byagenewe nawe akaba yakishyura mbere cg nyuma auko abo yahahiye byabagezeho.