AKamaro k’igihingwa cya poivron

Poivron ni ikimera abantu benshi bakunda kurya cyane cyane iyo batetse ibindi biribwa nk’inyama ariko ntibamenye ko poivron zagirira akamaro kanini ubuzima bwabo baramutse bazirya inshuro nyinshi mu buzima .

Hano hari bimwe mubyo poivron ifasha umubiri w’umuntu:

Poivron zifite calories nke cyane kuburyo unariye igikombe cyuzuye cyazo ushobora kuba winjije calories 45 , ariko nubwo bimeze bityo , uba winjije vitamine b na c zirenze izikenerwa buri munsi.

Poivron zifitemo vitamin c yongera ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu kandi igatuma uruhu rwe ruguma rutemba itoto.

Poivron zifitemo vitamine E y’ingenzi mu gutuma uruhu n’umusatsi w’umuntu kugira ubuzima

Poivron zifitemo vitamine b6 y’ingenzi mu mikorere y’ubwonko mu gutegeka imikorere y’ibice by’umubiri byose , kandi iyi vitamine ituma habaho ivugururwa ry’ingirangingo(cells).

Poivron zifitemo vitamine b6 na folate birinda umuntu kweruruka

Poivron zifitemo vitamine A ifite akamaro kanini mju gufasha amaso y’umuntu gukora neza by’umwihariko nijoro bikamurinda uburwayi bw’amaso bwa nijoro(night blindness).